Impamvu y‘inyandiko mu Gukusanya, gukorana imishyikirano&imicungire y’Inkunga yo Hanze ( ni gutegurira Leta y’u Rwanda n’abaterankunga bayo inyandiko zikurikizwamu kuyobora no ku gutunganya ishyirwa mu bikorwa rya Politike y’Inkunga yo mu mwaka 2006( Leta y’u Rwanda,2006) hagamijwe intego nyamukuru yo gutunganya ikoreshwa neza ry’inkunga mu Rwanda.
Iyo ntego nyamukuru igabanijemo kabili:
(1) Kunonosora neza ibijyanye no gukorera mu mucyo no kubazwa ibyakozwe hagamijwe gushyiraho uburyobwo kuvugana no guhana amakuru hagati y’inzego za Leta y’u Rwanda zishinzwe inkunga ituruka hanze. Ibi bikubiyemo kureba ko inkunga ituruka hanze igaragara neza mu ngengo y’imari hagamijwe kunonosora isaranganywa n’ikoreshwa ry’ amafaranga aciriritse;
(2) Kurushaho kugiramo uruhare hagamijwe kureba no inzego za Leta/abakozi babishinzwe bari ku nzego zikwiye ku bijyanye n’imicungire y’inkunga no gushishikariza abaterankunga kubahiriza amahame ya politiki y’inkunga.
Related documents |