Inshingano z’Ishami rishinzwe Inkunga ituruka hanze n’izi zikurikira:
Gukusanya Inkunga ituruka hanze uhereye ku baterankunga basanzwe no baterankunga badasanzwe hagamijwe kongera amafaranga y’imbere mu gihugu mu Ngengo y’ Imari ya Leta. Ubu buryo bw ’inkunga bugizwe n’ibi bikurikira:
1) Inkunga mu Iterambere Risanzwe (Impano & Amasezerano y’Inguzanyo)
2) Inguzanyo z’ubucuruzi zo gutera inkunga ibikorwa Leta ishaka gukora (Impapuro z’agaciro z’umwenda wa Leta)
Gukusanya inkunga igenerwa urwego rw’abikorera iturutse mu Bigo Mpuzamahanga by ’Imari.
Guhuza ibikorwa by’ Abafatanyabikorwa mu Iterambere binyujijwe mu mahuriro atandukanye. |