Mu mpera z’iki kinyejana, ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byose byeremeranije ku Ntego z’Iterambere z’ Ikinyagihumbi zitanga intego zifatika kuri za Leta no ku baterankunga ubwabo.
Mu mwaka wa 2005, abaterankunga basaga ijana n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere basinye i Paris mu nama yo rwego rwo hejuru basinye Itangazo ryerekeye gukoresha neza ry’inkunga.
Mu gukora ibyo bemeranije ku nshuro ya mbere gusuzuma uko byagerwaho ku buryo inkunga yakoreshwa neza hagamijwe kugera ku bipimo n’intego zashyizweho.
Ibi byatumye gahunda yo gukoresha neza inkunga igera ku bwumvikane rusange ndetse hakorwa itangazo ryo gukoresha neza inkunga ryagezweho mu mwaka 2003 kubyo uyu munsitwakitaigishushanyogikoreshwa n’abaterankunga n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere mu gushimangira ikoreshwa neza ry’inkunga no gukurikirana imigendekere ya buri gikorwa, kandi hagamijwe kunoza uburyo bwo kubazwa ibyakozwe kuri buri wese.
Inama ya kane yo ku rwego rwo hejuru ku ikoreshwa neza ry’inkunga ((HLF4) yabereye i Busan, Korea guhera kuwa 29 Ugushyingo kugeza tariki ya 1 2011 yarigamije gusuzuma ibyagezweho hagamijwe kureba uko inkunga yakoreshwa neza, gushyiraho gahunda y’inkunga mu gihe kiri mbere.
Nyuma y’imishyikirano miremire kandi ikomeye, Inama ya kane yo ku rwego rwo hejuru ku ikoreshwa neza ry’inyungu ((HLF4) yemeje ishirwamubikorwa ry’Amasezerano ku Butwererane ku ikoreshwa neza ry’inkunga y’ i Busan areba ibihugu bisaga 160 harimo n’u Rwanda n’indi miryango igera kuri 50 amasezerano rusange mashya y’inkunga yakorewe.
Muri iyo nama Amasezerano Rusange ku Iterambere ry’Ubutwererane Bukwiye yashyizweho hagamijwe kureba ko Iterambere ry’Ubutwererane ryagize ingaruka zishimishije ku musaruro w’iterambere.
|