Nk’uko amateka abigaragaza, u Rwanda rwashoboye guhangana n’ibihe by’ iterambere bidasanzwe kandi bigoye. Kuva mu bihe by’akaga byo muri 1994, igihugu ubwacyo cyari gifite abakozi n’inzego bidahagije. Ubwitange bukomeye by’abenegihugu bwunganiwe n’inkunga mpuzamahanga byagaragaje ukwiyubaka mu 1998 mu gusana ibyari byashenywe. Kuva icyo gihe hibanzwe ku iterambere nyarwo kandi hagaragaye iterambere rifatika rigamije gushyiraho uburyo butuma habaho gukoresha no gucunga neza inkunga.
Leta y’ u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bumvikanye ku miterere y’inkunga ku rwego rw’igihugu, icyerekezo 2020, ku intego z’iterambere rirambye ry’ u Rwanda. Izi ntego zigaragara muri gahunda yo kurwanya ubukene (ubu n’ikivi cya 2 cya Gahunda y’Imbatura Bukungu -EDPRS II) igaragaza uburyo ingengo y’imari isaranganywa mu nzego z’umwihariko n’ibikorwa byatoranijwe hagamijwe kugera ku Ntego z’Iterambere z’ Ikinyagihumbi
|